Indirimbo zose wakenera muri misa wazisanga hano
Imibare
MISARWA ni iki?
MISARWA ni programu nshyashya ya mudasobwa yatekerejwe kuva mu mwaka w’2000 ikaba igezweho mu mwaka w’2025, ikozwe na Genius Software Ltd (cg Genius mu mpine).
Genius yahisemo kwegereza abakristu gatolika indirimbo bakenera basenga buri gihe. Misarwa ikaba ije ari ububiko bwiza bw’indirimbo za misa ku bahimbyi, abaririmbyi muri rusange, abantu ku giti cyabo bikundira kuririmba, abashinzwe amatsinda aririmba (abayobozi n’abacuranzi). Itanga n’uburyo bwo gusuzuma indirimbo ku bashinzwe Liturujiya muri buri Diyosezi.
Izo ndirimbo zizagaragazwa mu buryo bunoze bw’amagambo (texts), amanota (partitions), amashusho (videos) na/cyangwa amajwi (audio).